Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ uheruka gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports Sugira Ernest yatangaje ko y’iteguye gusezera umupira w’amaguru mugihe nyacyo.
Mu cyumweru gishize nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu Sugira Ernest wari umaze igihe kinini adakina.
Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yasozaga imyitozo Sugira yatangaje ko yishimiye kuba yongeye kubona amahirwe yo gukina ndetse mu ikipe ikomeye nka Kiyovu Sports.
Ati ”Nibyo koko narimaze igihe ntakina ariko navuga ko nagiriwe amahirwe muri uyu mwaka nkaba nzakinira ikipe ya Kiyovu Sports, ni ibyagaciro gakomeye kuba nongeye kugaragara mu kibuga nkaba mpawe amahirwe n’ikipe nk’iyi ngiyi y’ubukombe ya Kiyovu Sports.
Ndashimira umuryango mugari wa Kiyovu Sports kuba waranyakiriye neza, abayobozi, abafana muri rusange ndetse n’abandi bakunzi ba Kiyovu Sports bari impande zose zo ku Isi.”
Sugira kandi yavuze ku kuba amaze igihe kinini adakina aho yasobanuye ko ikipe yakinagamo yo hanze yagiranye ibibazo n’abamuhagarariye ndetse bikagera muri FIFA.
Ati ”Navuga ko nta kiba kidafite impamvu , aho nakinaga ikipe yanjye yagiranye ibibazo n’aba ‘Agent’ muri FIFA bituma habaho akabazo ko kudakina kandi njyewe narayoborwaga.
Nayoborwaga n’umpagarariye mu mategeko, nkayoborwa n’ikipe kandi nagombaga kubahiriza amasezerano twagiranye .Ariko navuga ko byarangiye nubwo wenda hiyongeyeho igihe gitoya nta kina ariko ntago byari bivuze ko nahagaritse umupira.”
Sugira Ernest w’imyaka 33 yakiniye As Muhanga nyuma azakujya mu makipe arimo APR FC , AS Kigali na Rayon Sports.Yakinnye hanze y’u Rwanada muri AS Vita Clab na Al Wahda.
Shampiona y’u Rwanda 2024-2025 iratangira tariki 15 Kanama 2024 aho hazakinwa imikino Itatu .
Kiyovu Sports izakina tariki 16 Kanama 2024 aho izakira AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…