Bamwe mu bafana ba APR FC bari mu nzira berekeza muri Tanzania, ni uko abafana batanu bakomerekeye mu mpanuka yabereye i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Aba bafana bari muri Bus ya Matunda yagombaga kubageza ku yindi bus ku mupaka wa Rusumo, ubwo bari bageze Rugende bahuye n’igikamyo cyari gitwaye imashini ari yo yagonganye n’iyi bus.
Abafana bane akaba ari bo bakomeretse ndetse imbangukira gutabara “Ambulance” zikaba zihari ngo harebwe uko bagezwa kwa muganga.
“Twari turenze Rugende, duhuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ni yo yangije uruhande rwose rwa bus, bane bakomeretse, Ambulance ubu irahari kugira ngo harebwe uko bajyanwa kwa muganga.” Munyarubuga François [Songambele]
Abafana ba APR FC bagiye gushyigikira ikipe yabo izakina na Azam fc yo muri Tanzania, mu mukino ubanza wa Caf Champions League uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Matunda Express, avuga ko urugendo rwakomeje kandi ko bahinduriwe imodoka ku buryo bwihuse.
Abakinnyi ba APR FC N’ubuyobozi bwayo bazahaguruka ku wa Gatanu berekeza Tanzania.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…