Mu itangazo ryashyizwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona ya 2024/25 uzaguma kuri batandatu nk’uko bisanzwe.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Gatatu tariki 14 Kanama mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yiga ku busabe bw’akana K’ubutegetsi ka shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bw’uko umubare w’abanyamahanga bakiyongera.
Binyuze mu mabwiriza y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, FERWAFA yabwiye amakipe ko abanyamahanga bemerewe gukinishwa ku mukino ari batandatu.
Ibi bibaye nyuma y’aho binyuze muri Rwanda Premier League, abanyamuryango bari basabye ko uyu mubare wakongerwa.
Byanagendanaga n’uko amakipe yitwaye ku isoko kuko nk’akomeye yaguze abanyamahanga benshi arimo APR FC na Rayon Sports zaguze barindwi na Police FC yaguze umunani.
Shampiyona ya 2024/25 iratangira ku wa Kane, tariki 15 Kanama 2024 ahateganyijwe imikino itatu aho Gorilla FC yakira Vision FC, Bugesera ikine na Amagaju FC, mu gihe Mukura VS yakira Gasogi United, imikino yose iteganyijwe saa Cyenda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…