Uburusiya bwohereje ihene zigera kuri 447 muri Koreya ya Ruguru nk’ikimenyetso cyo gushimangira isinwa ry’umubano w’ibihugu byombi riheruka.
Ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru byavuze ko ihene zizatangwa ku buryo buzatanga kandi bigatanga amata ku bana batuye muri komine ya Nampo. Ni mugihe n’abazita kuri ayo matungo bazaturuka mu Burusiya nabo bategerejwe.
Kim Jong-un, uyobora Koreya ya Ruguru na Perezida Putin bashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu ruzinduko umuyobozi w’Uburusiya yagiriye Pyongyang muri Kamena. Uru ruzinduko rwe rwa mbere muri leta ya Aziya y’Uburasirazuba kuva mu 2000.
Serivisi ishinzwe ubuvuzi bw’amatungo ya Leta y’Uburusiya, Rosselkhoznadzor, yavuze ko ihene z’inyagazi (ihenze z’ingore) 432 z’inshashi n’ihene 15 z’isekurume zoherejwe mu kigo cy’ubucuruzi cya Koreya.
Mu ruzinduko rwe, Kim Jong-un yahaye Putin imbwa ebyiri zo mu bwoko bwa Pungsan, ubwoko bwaho.
Moscou yari yohereje amafarashi 30 y’umweru muri 2022 i Pyongyang. Bivugwa ko Kim asanzwe ari umukinnyi uyigenderaho bikomeye.
Nubwo Uburusiya na Koreya ya Ruguru byagiranye umubano wa gicuti kuva mu gihe cy’Abasoviyeti, Kreml irashaka kongera umubano mu rwego rwo gushaka ihuriro ry’abatavuga rumwe bo mu burengerazuba.
Televiziyo ya Leta y’Uburusiya yashimye ubufatanye bwa Moscou na Pyongyang mu rwego rwo “kurwanya uburyo bw’ikoreshwa ry’ubukoloni ‘Imperialism’ ku isi ya Amerika na satelite zayo”.
Koreya ya Ruguru yashyigikiye igitero cy’Uburusiya muri Ukraine. Bivugwa ko yatanze ibisasu bya rutura ku ngabo za Moscou ndetse na misile nto.
Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko Uburusiya bwakoresheje misile yo muri Koreya ya Ruguru mu gutera Kyiv mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama, ihitana se n’umuhungu we w’imyaka ine.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…