INKURU ZIDASANZWE

Perezida Putin yohereje ihene zirenga 400 nk’impano mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un

Uburusiya bwohereje ihene zigera kuri 447 muri Koreya ya Ruguru nk’ikimenyetso cyo gushimangira isinwa ry’umubano w’ibihugu byombi riheruka.

Ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru byavuze ko ihene zizatangwa ku buryo buzatanga kandi bigatanga amata ku bana batuye muri komine ya Nampo. Ni mugihe n’abazita kuri ayo matungo bazaturuka mu Burusiya nabo bategerejwe.

Kim Jong-un, uyobora Koreya ya Ruguru na Perezida Putin bashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu ruzinduko umuyobozi w’Uburusiya yagiriye Pyongyang muri Kamena. Uru ruzinduko rwe rwa mbere muri leta ya Aziya y’Uburasirazuba kuva mu 2000.

Serivisi ishinzwe ubuvuzi bw’amatungo ya Leta y’Uburusiya, Rosselkhoznadzor, yavuze ko ihene z’inyagazi (ihenze z’ingore) 432 z’inshashi n’ihene 15 z’isekurume zoherejwe mu kigo cy’ubucuruzi cya Koreya.

Mu ruzinduko rwe, Kim Jong-un yahaye Putin imbwa ebyiri zo mu bwoko bwa Pungsan, ubwoko bwaho.

Moscou yari yohereje amafarashi 30 y’umweru muri 2022 i Pyongyang. Bivugwa ko Kim asanzwe ari umukinnyi uyigenderaho bikomeye.

Nubwo Uburusiya na Koreya ya Ruguru byagiranye umubano wa gicuti kuva mu gihe cy’Abasoviyeti, Kreml irashaka kongera umubano mu rwego rwo gushaka ihuriro ry’abatavuga rumwe bo mu burengerazuba.

Televiziyo ya Leta y’Uburusiya yashimye ubufatanye bwa Moscou na Pyongyang mu rwego rwo “kurwanya uburyo bw’ikoreshwa ry’ubukoloni ‘Imperialism’ ku isi ya Amerika na satelite zayo”.

Koreya ya Ruguru yashyigikiye igitero cy’Uburusiya muri Ukraine. Bivugwa ko yatanze ibisasu bya rutura ku ngabo za Moscou ndetse na misile nto.

Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko Uburusiya bwakoresheje misile yo muri Koreya ya Ruguru mu gutera Kyiv mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama, ihitana se n’umuhungu we w’imyaka ine.

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

18 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

19 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

19 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

2 days ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago