IMIKINO

Ibyo wamenya ku mukino uhuza Patriots BBC na APR BBC zihatanira umwanya wa mbere

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, hateganyijwe umukino wa shampiyona ya Basketball hagati Patriots BBC na APR BBC.

Advertisements

Ni umukino ufite byinshi uvuze ku makipe yombi ukaba uteganyijwe kubera nyubako y’imikino ya Bk Arena i Remera ku isaha ya Saa Mbili n’igice z’ijoro (20h30′).

Amakipe yombi yagerageje kwiyubaka mu buryo bushoboka kugira ngo azitware neza muri iyi mikino igana ku musozi ndetse n’imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’.

Ku ruhande rwa APR BBC yazanye abakinnyi batandukanye barimo n’abanyamahanga cyane cyane Miller Jr umaze kwigaragaza.

Miller Jr akomeje kwigaragaza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri basketball mu Rwanda

Ni mugihe ku ruhande rwa Patriots BBC yazanye abarimo Perry, Stephaun Branch bose bakomoka muri Amerika.

Icyo wamenya kuri aya makipe yombi n’uko APR BBC ariyo imaze kubona intsinzi nyinshi kuri Patriots BBC mukino 5 iheruka kubahuza.

Muri iyi mikino APR BBC yatsinze imikino (4-1), muri 5, Iyi mikino irimo 3 (3-0), ya ½ cy’amarushanwa ya Kamarampaka “BetPawa Playoffs”, y’umwaka ushize wa 2023. 

Ikindi ni uko Patriots BBC ariyo yatsinze APR BBC ku manota 73-59, mu mukino ubanza wa shampiyona wabaye tariki, 20 Mata 2024. 

Patriots BBC yegukanye intsinzi ku mukino wa Mbere wabahuje APR BBC

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi, hari muri ½ cya Rwanda Cup 2024, APR BBC yatsinze Patriots BBC ku manota 91 kuri 70.

Kugeza kuri ubu Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona 30 mu mikino 15 imaze gukina. Ni ukuvuga ko itari yatsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, ikaba kandi isigaje imikino 3. 

Mu gihe, Patriots BBC yatsinda uyu mukino wa PR BBC, yaba yiyongereye amahirwe y’uko yasoza ku mwanya wa mbere, igihe yaba itsinze indi mikino 2 yaba isigaranye.

APR BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33, mu mikino 17, bisobanuye ko isigaje umukino 1 ihuramo na Patriots BBC, uyu munsi.

Mu gihe, APR BBC yaramuka itsinze Patriots BBC hejuru y’ikinyuranyo cy’amanota 14, yaba ishimangiye gusoza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka 2024.

Gusabwa kugira ikinyuranyo cyayo manota yose ni uko umukino ubanza wa shampiyona wari wahuje APR BBC warangiye itsinze Patriots BBC amanota 73-59.

Kuri uyu munsi kandi uwo mukino urabanzirizwa n’undi mukino uri buhuze REG BBC na Espoir BBC ishaka gutsinze nibura ikiha icyizere cyo kuzakina mu makipe 4 imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, umwanya ihanganiyemo na Kepler BBC.

Espoir BBC irasabwa gutsinda uyu mukino kuko iri ku mwanya wa gatandatu wa shampiyona n’amanota 26 mu mikino 17 bivuze ko isigaje uyu mukino iri buhuremo na REG BBC.

REG BBC ihagaze ku mwanya wa gatatu wa shampiyona n’amanota 28 mu mikino 16 ku rutonde rw’agateganyo, gutsinda uyu mukino bisa naho ntacyo byahinduraho.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago