INKURU ZIDASANZWE

Nigeria: Abantu 39 bagaragayeho icyorezo cy’Ubushita bw’inkende

Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya indwara (NCDC) kivuga ko muri uyu mwaka abantu bangana 39 bamaze kwandura icyorezo cy’Ubushita bw’inkende.

Advertisements

Ku wa gatatu, tariki ya 14 Kanama, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cy’Ubushita bw’inkende ‘Mpox’ (yahoze yitwa Monkey Pox), bukomeje gutera impungenge kandi bukwiriye kwitonderwa kubera umubare w’abayandura ukomeje kwiyongera muri Afurika.

Ku wa kane, tariki ya 15 Kanama, mu kiganiro n’abanyamakuru, Jide Idris, umuyobozi mukuru wa NCDC (DG), yavuze ko abagarayeho icyo cyorezo baturuka mu ntara 33 ndetse no ku mijyi imwe n’imwe muri iki gihugu.

Yavuze imwe mu Mijyi yibasiwe ku rwego rwo hejuru ari Bayelsa (5), Cross River (5), Ogun (4), Lagos (4), Ondo (3), na Ebonyi (3).

Uyu muyobozi yavuze ko iki cyorezo gikomeje gukwirakwira muri iki gihugu, abakozi babishinzwe bagiye gukomeza kureba uko bajyanwa ahabugenewe hirya no hino bareba nimba nta bandi bamaze kuyandura.

Jide Idris yavuze kandi ko imwe mu mipaka irimo n’ibibuga by’indege mpuzamahanga bitanu, ibyambu bikora ku nyanja byambukiranya imipaka 10, imipaka inyura ku butaka 51 n’indi yose igiye gushyirwaho uburinzi bukomeye mu rwego rwo kurinda ko abakomeza kwinjira bakwirakwiza iki  cyorezo.

Yashimangiye ko bamaze kuhashyira abakozi bashoboka mu rwego kuzajya basuzuma buri wese kugira ngo birinde icyo cyorezo ko yakomeza gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Idris yavuze ko ikigo cya NCDC cyiteguye kwakira inkingo za Jynneos zisaga ibihumbi 10 byo gukingira abantu.

Yongeyeho ko ibice bimwe na bimwe birimo Lagos, Enugu, Kano, Rivers, Cross-River, Akwa-Ibom, Adamawa, Taraba, na FCT, aribyo bizibandwaho ku ikubitiro.

Iki cyorezo cy’Ubushita bw’inkende bugaragazwa n’ibimenyetso byo kugira ibiheri byibasira umubiri w’umuntu, kubabara umutwe, kugira ubushyuhe bukabije, gucikamo umugongo n’ibindi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago