Nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane ,tariki 15 Kanama 2024 mu Nzove nibwo Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Robertinho nyuma yo kureba mu myitozo rutahizamu mushya Aziz Bassane wari mu igeragezwa yamushimye avuga ko akwiriye guhabwa amasezerano muri iy’ikipe.
Ibi yabivuze nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe iyikorera.
Umutoza Robertinho ubwo yabazwaga kuri uyu Rutahizamu, yavuze ko ari umukinnyi mwiza.
Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza, ni indwanyi, arihuta kandi atsinda ibitego byinshi, nk’ejo yatsinze bine cyangwa bitanu mu myitozo. Afite ahazaza heza niyo mpamvu twamushimye. Akwiye guhabwa amasezerano kuko azadufasha cyane.”
Aziz Bassane ni rutahizamu wavuye muri Coton Sports Garoua aje mu igeragezwa nyuma y’uko umutoza Robertinho yari amaze iminsi atangarije ubuyobozi ko nta rutahizamu abona uhari wazamufasha kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda yamaze gutangira.
Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wayo wa Mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanam 2024 aho izakira Marine FC kuri Kigali Pele Stadium.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…