Nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane ,tariki 15 Kanama 2024 mu Nzove nibwo Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Robertinho nyuma yo kureba mu myitozo rutahizamu mushya Aziz Bassane wari mu igeragezwa yamushimye avuga ko akwiriye guhabwa amasezerano muri iy’ikipe.
Ibi yabivuze nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe iyikorera.
Umutoza Robertinho ubwo yabazwaga kuri uyu Rutahizamu, yavuze ko ari umukinnyi mwiza.
Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza, ni indwanyi, arihuta kandi atsinda ibitego byinshi, nk’ejo yatsinze bine cyangwa bitanu mu myitozo. Afite ahazaza heza niyo mpamvu twamushimye. Akwiye guhabwa amasezerano kuko azadufasha cyane.”
Aziz Bassane ni rutahizamu wavuye muri Coton Sports Garoua aje mu igeragezwa nyuma y’uko umutoza Robertinho yari amaze iminsi atangarije ubuyobozi ko nta rutahizamu abona uhari wazamufasha kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda yamaze gutangira.
Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wayo wa Mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanam 2024 aho izakira Marine FC kuri Kigali Pele Stadium.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…