Patriots BBC yongeye gutsinda APR BBC ubugira kabiri muri shampiyona ya Basketball y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, wari utegerejwe na benshi, aho Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 77 kuri 70, ibi byahise bituma ihita iyobora urutonde rwa shampiyona.
Iyi mikino yasize amakipe 4 azakina imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024 imenyekanye.
Ibi kandi byahise biha n’amahirwe ikipe ya Kepler BBC nayo yabonye itike yo gukina (playoffs).
Kepler BBC yisanze mu makipe azakina imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ nyuma yuko REG BBC itsinze Espoir BBC mu mukino n’ubundi wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Mu mukino wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje ikipe ya APR BBC na Patriots BBC zishakagamo ikipe igomba kuyobora izindi.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, yaba ikipe ya Patriots BBC yashakaga gutsinda APR BBC imikino 2 muri shampiyona (Regular season) ndetse na APR BBC wabonaga idashaka kongera gutsindwa na Patriots BBC.
Agace ka Mbere k’uyu mukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 20 kuri 20.
Agace ka Kabiri karanzwe no kwihagararaho cyane ku makipe yombi kuko amanota wabonaga ko yarumbye dore ko ikipe ya APR BBC ariyo yagatsinzemo amanota menshi (19) naho Patriots itsinda amanota 13.
Guhera mu gace ka Gatatu, ntabwo ikipe ya APR BBC yongeye kuyobora umukino kuko Patriots BBC yakegukanye ku manota 19 kuri 14 ya APR ndetse byaje no kwisubiramo ku gace ka Kane ari nako ka nyuma, Patriots ikegukana ku manota 25 kuri 17 ya APR. Umukino urangira Patriots itsinze amanota 77 kuri 70 ya APR BBC.
APR BBC itsinzwe bwa kabiri n’ikipe ya Patriots BBC nyuma y’uko ubushize yayitsinze ku manota 73-59 aho yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 14.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…