Hakim Sahabo ntari mu bakinnyi bazakina imikino ibiri u Rwanda mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika iteganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2024 kubera imvune.
Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Libya tariki 4 Nzeri 2024, ndetse na Nigeria bakina tariki 10 Nzeri 2024.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 19 ntiyagaragaye mu bakinnyi 36 umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Torsten Spittler yahamagaye azatoranyamo abo azifashisha muri iy’imikino yombi.
Sahabo wagize imvune yo mu ivi, kugeza ubu ntaragaragara mu kibuga muri Standard Liege ikina mu cyiciro cya mbere muri Jupiler Pro League Shampiyona y’u Bubiligi.
Sahabo ni umukinnyi wagiye ugira uruhare rukomeye mu mikino u Rwanda rwagiye rukina mu minsi yashize.
Mu bakinnyi umutoza w’igihugu yahamagaye harimo 24 bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ni mugihe biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero tariki ya 26 Kanama 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…