RWANDA

Perezida Kagame yashyizeho guverinoma nshya itagize impinduka nyinshi

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ryagaragaje abagize guverinoma nshya yashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Advertisements

Ni Guverinoma nshya itagaragayemo impinduka nyinshi, dore ko abari basanzwemo aribo bayigarutsemo.

Impinduka nke zigaragara ni Dr Ngabitsinze Jean Chrisosthome wari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wasimbujwe Bwana Prudence Sebahizi na Munyangaju Aurore wari Minisitiri wa Siporo wasimbujwe Bwana Richard Nyirishema.

Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yari imaze iminsi idafite umuyobozi nyuma y’aho Jeane d’Arc Mujawamariya akuriwe mu nshingano, yahawe Amb. Christine Nkulikiyinka.

Mu bandi bayobozi bakuru bashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bahindutse harimo umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Usta Kayitesi wasimbujwe Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Dr Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, asimbuye Dr Usta Kaitesi.

Iyi Guverinoma igizwe n’aba Minisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta 9. Irimo abagore 10 n’abagabo 20.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago