IMIKINO

APR Fc ntiyatangiye neza irushanwa rya CAF Champions League

Ikipe ya APR Fc yatsinzwe igitego 1-0 na Azam Fc mu mukino ubanza wa CAF Champions League mu  gihugu cya Tanzania kuri Azam Complex Stadium.

Umutoza Darko yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’abakinnyi bari babanje mu kibuga ku mukino wa Super Cup na Police, aho Lamine Bah, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bari bafashe imyanya ya Mugisha Gilbert, Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ni yo yabonye uburyo bwa mbere bw’umukino ku munota wa 12 wonyine, biturutse ku kazi gakomeye ka Lamine Bah, Lamptey yisanze ari wenyine mu rubuga rw’amahina, gusa umupira yateye, umunyezamu aza kuwushyira hanze.

Nubwo muri rusange AZAM yihariraga umukino mu gice cya mbere, APR FC ni yo yongeye kugerageza umunyezamu ubwo Lampteye yongeraga gutera mu izamu atereye kure gusa aha ho Mohamed Mustafa aza kwufata neza.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka kuri APR FC, aho Dushimimana Olivier Muzungu utagaragaye, yahaga umwanya Niyibizi Ramadhan.

Ikipe ya AZAM byayisabye umunota wa 53 ngo itere mu izamu bwa mbere gusa Pavelh Ndzila afata neza umupira wa Frank Tiesse.

Ku munota wa 54 umusifuzi w’umukino yahaye ikipe ya AZAM penaliti itavugwaho rumwe, ubwo yemezaga ko Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Fei Toto mu rubuga rw’amahina. Penaliti yaje kwinjizwa neza na Jhonier Blanco, umwe mu banya Colombia batatu bakinira iyi kipe.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka yinjiza Victor Mbaoma, Odibo Godwin, Taddeo Lwanga ndetse na Alio Souane, gusa AZAM nubundi ni yo yakomeje kurema amahirwe yo gutsinda nubwo batayabyaje umusaruro, umukino urangira ari icyo gitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali mu minsi itandatu iri imbere, aho uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu Tariki 24 Kanama 2024.

Abakinnyi XI babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Dauda Yassif, Richmond Lamptey, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Dushimimana Olivier Muzungu na Mamadou Sy.

Abakinnyi 11 ba AZAM babanje mu kibuga: Mohamed Mustapha, Lusajo Mwaikenda, Pascal Msindo, Yeison Fuentes, Yannick Bangala, Adolf Mutasingwa, James Akaminko, Frank Tiesse, Jhonier Blanco, Fei Toto na Gibril Sillah.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

2 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

2 days ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

2 days ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

3 days ago