IMIKINO

Basketball: Ibyishimo bya Patriots BBC ntibyamaze kabiri

Patriots BBC iheruka gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo, ubwo yatsindaga ikipe ya APR BBC igahita iyobora urutonde rwa shampiyona yaje gutsikira.

Advertisements

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu mukino ubanziriza uwa nyuma, ikipe ya Patriots BBC yatsinzwe na REG BBC uba umukino wa mbere itakaje muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri basketball y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko REG BBC itsinze amanota 86-83 ya Patriots BBC mu mukino wabereye kuri LDK.

Patriots BBC yarifite abakinnyi bayo bakomeye harimo n’Umunyamerika mushya Stephaun Branch iheruka gusinyisha ntibabashije guhangamura ikipe ya REG BBC yarifite abakinnyi basanzwe babarizwa mu ikipe.

Nubwo ntacyo uyu mukino wari buhindure ku rutonde rwa Shampiyona, amakipe yombi yarwanaga no kubona intsinzi, mugihe Patriots BBC yashakaga gusoza shampiyona idatsinzwe.

REG BBC niyo yatangiye neza umukino agace ka mbere bagatsinda amanota 27-20 ya Patriots BBC.

Ikipe REG BBC yakomeje kwitwara neza no mugace ka kabiri, aho kaje kurangira yongereye ikinyuranyo kigera kuri 15 (45-30)

Amakipe yagiye kuruhuka REG BBC iyoboye umukino n’amanota 50 kuri 34 ya Patriots BBC.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yatangiye kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo n’abanyamerika barimo Stephaun Branch na William Perry.

William Perry umunyamerika ukinira ikipe ya Patriots BBC

Aka gace karangiye REG BBC ikiyoboye umukino n’amanota 67 kuri 61 ya Patriots.

Agace ka nyuma kari gakomeye ku mpande zombi aho amakipe yombi yinjizaga amanota cyane gusa ikinyuranyo cyakomeje kuba amanota 10 (75-65)

Umukino warangiye, REG BBC itsinze Patriots BBC amanota 86-83 iba ikipe ya mbere iyitsinze muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Patriots BBC izakina umukino wayo wa nyuma ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2024 na UGB BBC.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago