Kuri iki cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu Burasirazuba bwa RD Congo imodoka yaritwaye abagenzi yaminjweho amasasu n’abantu bataramenyekana umunani bahita bahasiga ubuzima.
Amakuru dukesha Rwandatribune iri mu gace ka Sake aho byabereye iravuga ko kuri uyu mugoroba byamenyekanye ko imodoka yari itwaye abagenzi n’imizigo yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi bayiminjaho amasasu, abantu 8 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Luhonga mu ntera ya 12 Km ugana i Sake, abatangabuhamya bavuze ko imodoka yatewe n’abantu bataramenyekana babanje kwica uwari uyitwaye n’abantu 8 n’izindi nkomere zitamenywe umubare, abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Goma.
Ubu bwicanyi buza bwiyongera ku bundi buherutse kubera mu gace ka Kimoka hafi ya Sake kuri uyu wagatanu, umwe mu bayobozi bo mu gace ka Masisi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubu bwicanyi buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise Wazalendo, rugamije kwambura abaturage utwabo uyu muyobozi akaba asaba Leta kugira icyo yakora kugira ngo ubu bwicanyi buhagarikwe n’abo baturage bamburwe ibikoresho birimo n’imbunda.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…