Ikipe ya Chelsea yatangiye nabi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, nyuma yo gutsindwa na Manchester City ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, abafana bahise basaba umukire gusinyisha rutahizamu Victor Osimhen.
Ku munota wa 18 w’umukino gusa rutahizamu wa Manchester City Erling Haaland yari yamaze gutsinda igitego cya mbere. Nyuma y’umupira mwiza wazamuwe na Jeremy Doku akawuboneza kuri Bernardo Silva wahise wubura amaso akawuha Haaland nawe agahindukiza umunyezamu Robert Sanchez.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kovacic wanyuze mu bakina hagati mu kibuga, akawuzamuka kugeza ageze imbere y’izamu agatsinda igitego cyashimangiye intsinzi ya Manchester City.
Mu buryo bwinshi bwagiye buboneka ku mpande ya Chelsea FC ku buryo bwashobora kubyazwa umusaruro ariko birananirana, aha niho abafana b’iyi kipe barira batakamba ko rutahizamu w’umunya-Nigeria Victor Osimhen yasinyishwa igitaraganya kuko yaba igisubizo ku bitego byahushijwe.
Mu butumwa bwagiye bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bw’abafana ba Chelsea FC bagiye batanga ibyifuzo byabo ko babazanira abakinnyi barimo na Osimhen.
Ukoresha amazina The Lawrenz kuri X yagize ati “Umukinnyi Todd Boehly yahagarutse ku mukino agiye kumvikana no kugirana amasezerano na Joao Felix ndetse na Victor Osimhen.”
Naho Tonnykvng kuri X yanditse agira ati “Bose bakeneye rutahizamu Victor Osimhen”.
IbkSports yanditse agira ati “Kugira ngo Chelsea FC izisange mu makipe 4 ni uko yazana Victor Osimhen.”
@Iamdikeh “Icyo navuga nuko nzi neza ko Chelsea ikeneye gusa ubona ibitego.
Osimhen ndakwinginze muvandimwe, ndagusabye mwizina ry’Imana, murumuna wanjye ndakwinginze uze ndakwingize, ngwino rwose. Chelsea ni uwuhe mwanya w’imbere ikeneye muri uyu mwaka?.”
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…