Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakomoje ku bayobozi batagarutse muri Guverinoma nshya, avuga ko igihe cyabo kizagera nabo bagahabwa imirimo yindi mishya.
Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta 9 n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere (RGB) baherutse guhabwa imirimo.
Ni umuhango wabereye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, mu Ngoro inshinga Amategeko ku Kimihurura.
Perezida Kagame yagize ati “Ibi nabyita guhindurirwa imirimo, abatagarutse muri guverinoma bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa, ubwo igihe cyabyo n’ikigera, imirimo izamenyekana.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko abatabashije guhabwa imirimo ko batirukanwe.
Ati “Gukorera ku rwego nk’uru n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego rimwe na rimwe biba byabaye, abatagarutse ntabwo ari ukwirukana, kwirukanwa nabyo birakorwa, hari abirukanwa bakoze amakosa bigatuma birukanwa.”
Ati “Ibi nabyita guhindurirwa imirimo, abatagarutse muri Guverinoma bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa, ubwo igihe cyabyo nikigera, imirimo izamenyekana.”
Perezida Kagame yavuze ko manda nshya itangiye ikwiye kuba iyo kureba inyuma, hagatekerezwa ku byakozwe neza n’ibitarakozwe ngo habeho kubikosora.
Ati “Iteka iyo impinduka nk’iyi ibaye, kuvuga ngo manda imwe tugiye mu yindi, ntabwo ari uguhindura nk’uko bisanzwe. Njye uko mbyumva ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize, hari ibyagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose ubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo ubu tugiye gukora iki, dute? Ni cyo bivuze.”
Mu barahiye, harimo abashya muri guverinoma nka Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka. Ni mu gihe abandi bari basanzwe mu nshingano.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…