IMIKINO

Basketball: Ikipe y’igihugu y’Abagore yatangiye itsinda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore yatsinze ikipe ya Lebanon amanota 80-62 mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi umukino wabereye muri BK Arena.

Ni umukino wafunguraga irushanwa aho abayobozi barimo Perezida wa FIBA, Anibal Manave na Minisitiri mushya wa Siporo Nyirishema Richard ari bo barifunguye ku mugaragaro.

U Rwanda rwatangiye neza umukino bamwe mu bakinnyi bagenda bitwara neza barimo Murekatete Bella na Hampton Keisha. Agace ka mbere karangiye ari amanota 24-17 ya Lebanon.

Mu gace ka kabiri Lebanon yagerageje kongera amanota ifashwa na Rebecca Akl, bakuramo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya 31-31.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino na manota 45-36 ya Lebanon. U Rwanda rwakomerejeho no mu gace ka gatatu, Murekatete na Hampton batsinda cyane bityo ikinyuranyo kigera mu manota 15 (54-39).

Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Liban amanota 80-62 rutangira neza iri rushanwa.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Argentine ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 saa Mbiri muri BK Arena.

Bella Murekatete watsinze amanota menshi

Christian

Recent Posts

APR FC yananiwe gukandagiza ikirenge mu matsinda ya CAF Champions League, isubirwa na Pyramids Fc

Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri…

3 hours ago

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona…

3 hours ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

5 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago