IMIKINO

Myugariro Mitima Isaac yasinyiye ikipe yo muri Arabia Saoudite

Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ wahoze akinira Rayon Sports Mitima Isaac yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Al-Zulfi SFC yo mu cyiciro cya Kabiri muri Arabia Saoudite.

Advertisements

Mitima Issac kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho yagiye gushaka ibyangombwa birimo na Visa.

Uyu myugariro yemeje ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize.

Al-Zulfi SFC yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri umwaka ushize.

Ni imwe mu makipe amaze igihe kuko yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club nyuma iza guhindurirwa izina mu 2006 ikaba Al-Zulfi.

Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18, abiri ya mbere azamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Saudi Pro League gikinamo Cristiano Ronaldo, mu gihe ikipe ya gatatu inyura mu Mikino ya Kamarampaka ikinwa n’amakipe yabaye iya gatatu kugeza ku ya gatandatu.

Mitima warumaze imyaka itatu muri Rayon Sports yazamukiye mu Intare FC yakiniye Police fc ndetse na Sofapaka fc yo muri Kenya.

Shampiyona y’iciciro cyakabir muri Arabie Saoudite yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2024.

Ikipe ya Al-Zulfi izakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanam 2024 .

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago