Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ wahoze akinira Rayon Sports Mitima Isaac yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Al-Zulfi SFC yo mu cyiciro cya Kabiri muri Arabia Saoudite.
Mitima Issac kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho yagiye gushaka ibyangombwa birimo na Visa.
Uyu myugariro yemeje ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize.
Al-Zulfi SFC yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri umwaka ushize.
Ni imwe mu makipe amaze igihe kuko yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club nyuma iza guhindurirwa izina mu 2006 ikaba Al-Zulfi.
Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18, abiri ya mbere azamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Saudi Pro League gikinamo Cristiano Ronaldo, mu gihe ikipe ya gatatu inyura mu Mikino ya Kamarampaka ikinwa n’amakipe yabaye iya gatatu kugeza ku ya gatandatu.
Mitima warumaze imyaka itatu muri Rayon Sports yazamukiye mu Intare FC yakiniye Police fc ndetse na Sofapaka fc yo muri Kenya.
Shampiyona y’iciciro cyakabir muri Arabie Saoudite yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2024.
Ikipe ya Al-Zulfi izakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanam 2024 .
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…