RWANDA

Umukinnyi wa filime Nyarwanda Pascaline waherukaga gupfusha umwana yibarutse umwana w’umuhungu

Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha cyangwa Teta muri Sinema Nyarwanda, ari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umuhungu, yasobanuye nk’umugisha ndetse n’umunezero udasanzwe yahawe na Rurema.

Uyu mudamu yinjiye muri Sinema Nyarwanda mu 2015 yibarutse umwana w’umuhungu. Ni umwana wa kabiri abyaranye n’umugabo we Kamanzi Felix bamaranye imyaka itanu, mu gihe undi bari bibarutse w’imfura yabo yitabye Imana muri Mata 2021.

Mu butumwa yatanze agaragaza ibyishimo atewe no kwibaruka, Ingabire yagize ati: “Turishimye kandi twahawe umugisha w’umwana mwiza w’umuhungu. Urakoze Mana ku bwo kuzana umunezero nk’uyu mu buzima bwacu.”

Muri Mata 2021 ubwo uyu muryango wapfushaga imfura, yari umwana wa kabiri wa Ingabire kuko asanganywe undi yashatse afite. Uwo witabye Imana yari yahawe amazina ya Saro Thea Maella, yitabye Imana amaze amasaha 14 avutse.

Ingabire Pascaline yatangiye ibyo gutunganya no kuyobora filime mu 2021 ahera kuri filime y’uruhererekane yise “Inzozi Series” ica kuri Youtube.

Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.

Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.

Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n’inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

Yakinnye kandi muri filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”, “Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye agira ijambo rikomeye.

Iyi filime yamusigiye ikintu kinini “Kuko yampaye izina n’uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera”.

Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n’Ikinamico.

Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico “Isano”. Niwe wa mbere wakoze filime z’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ni umugabo ufite inkuru nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we ngo azibyaze umusaruro kuko we adakunze kubona umwanya bitewe n’akazi akora.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago