Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha cyangwa Teta muri Sinema Nyarwanda, ari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umuhungu, yasobanuye nk’umugisha ndetse n’umunezero udasanzwe yahawe na Rurema.
Uyu mudamu yinjiye muri Sinema Nyarwanda mu 2015 yibarutse umwana w’umuhungu. Ni umwana wa kabiri abyaranye n’umugabo we Kamanzi Felix bamaranye imyaka itanu, mu gihe undi bari bibarutse w’imfura yabo yitabye Imana muri Mata 2021.
Mu butumwa yatanze agaragaza ibyishimo atewe no kwibaruka, Ingabire yagize ati: “Turishimye kandi twahawe umugisha w’umwana mwiza w’umuhungu. Urakoze Mana ku bwo kuzana umunezero nk’uyu mu buzima bwacu.”
Muri Mata 2021 ubwo uyu muryango wapfushaga imfura, yari umwana wa kabiri wa Ingabire kuko asanganywe undi yashatse afite. Uwo witabye Imana yari yahawe amazina ya Saro Thea Maella, yitabye Imana amaze amasaha 14 avutse.
Ingabire Pascaline yatangiye ibyo gutunganya no kuyobora filime mu 2021 ahera kuri filime y’uruhererekane yise “Inzozi Series” ica kuri Youtube.
Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.
Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.
Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n’inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.
Yakinnye kandi muri filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”, “Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye agira ijambo rikomeye.
Iyi filime yamusigiye ikintu kinini “Kuko yampaye izina n’uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera”.
Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n’Ikinamico.
Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico “Isano”. Niwe wa mbere wakoze filime z’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ni umugabo ufite inkuru nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we ngo azibyaze umusaruro kuko we adakunze kubona umwanya bitewe n’akazi akora.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…