Mu nama y’Abademokarate yateranye ku munsi w’ejo hashize mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika yacyeje Kamala Harris yongera gushima ubushobozi bwe.
Muri iyi nama, Barack Obama wari perezida w’Amerika ubwo yari afashe ijambo, yavuze ko nta cyiza nko kubona umuntu ushoboye nka Harris byongeyeho kuba ari Umugore bikaba bishimishije.
Ni mu gihe ubwo Biden yatangazaga ko umwanya wo guhagararira ishyaka ry’Abademokarate yawuhariye Kamala, Obama nabwo yashimye icyo cyemezo, avuga ko amushyigikiye.
Mu gihe inama rukokoma y’Abademocrate yarimo iba, polisi yo mu mujyi wa Chicago yari yakajije umutekano. Hirya no hino hagaragaraga abapolisi bafite ibikoresho byabugenewe byose biteguye guhosha imyigaragambyo.
Ni nyuma y’imyigaragambo y’abashyigikiye Palestina yabaye ku munsi wa mbere abigaragambya bagasenya urukuta rw’abacunga umutekano kugeza igihe polisi ibasohoreye abagera kuri 13 batabwa muri yombi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…