Ikipe ya APR Fc yitegura gukina umukino wo kwishyura wa champions league n’ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania yashyize hanze ibiciro byo kuri uwo mukino.
Ni umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro yavuguruwe yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, guhera ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00).
Umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi yarangiye ikipe ya Azam Fc itsinze APR Fc igitego 1-0, ni igitego cyatsinzwe kuri penaliti.
Ikipe ya APR Fc yashyize hanze ibiciro by’uyu mukino uzaba utoroshye ku mpande zombi. Aho itike y’amake (hejuru) yashyizwe ku mafaranga igihumbi (1000Frw), naho munsi igashyirwa ku mafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw), VIP (10000 Frw), VVIP ishyirwa ku mafaranga ibihumbi 30, (30000 Frw) Imyanya y’abayobozi ihagaze (300000 Frw) naho iyisumbuyeho yashyizwe ku bihumbi 900 Frw.
Ni uburyo bukoreshwa ugura itike yawe ukanze *939# ugakurikiza amabwiriza.
Ikipe ya APR Fc yiteguye gutanga ibyo ifite byose igasezerera Azam Fc muri iy’imikino Nyafurika ndetse igashimisha n’abakunzi bayo by’umwihariko dore idaheruka n’intsinzi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…