Mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi (Professional Footballers’ Association) ku bakinnyi bahize abandi muri shampiyona y’Ubwongereza byasize Phil Foden wa Manchester City ariwe wegukanye icyo gihembo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 kanama 2024, ni bwo abakinnyi bahize abandi muri Premier League ya 2023/24 bashyikirijwe ibihembo byabo.
Phil Foden wa Manchester City yabaye umukinnyi w’umwaka mu gihe Cole Palmer yabaye uwatwaye igihembo cy’umukinnyi muto mu bihembo bitangwa na (Professional Football Association), Ibitego 19 mu mikino 35 Phil Foden yakinnye nibyo byamufashije kwegukana igihembo muri Shampiyona ya 2023-24 yatwawe na Manchester City.
Foden yahigitse Erling Haaland na Rodri bakinana, Palmer, Martin Ødegaard na Ollie Watkins wa Aston Villa.
Nyuma yo kwegukana igihembo, Foden yavuze ko ari iby’agaciro gutorwa na bagenzi be. Ati: “Kwegukana iki gihembo ni ibintu byiza nishimira cyane. Guhabwa agaciro n’abakinnyi bagenzi bawe bisobanuye buri kimwe kandi ndashimira buri umwe wantoye.”
Cole Palmer ukinira Chelsea yahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto, nyuma yo gutsinda ibitego 22 mu mikino 34 yakinnye mu mwaka ushize.Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yatsinze Bukayo Saka wa Arsenal, Kobie Maino na Alejandro Garnacho ba Manchester United, Michael Olise wahoze muri Crystal Palace na João Pedro wa Brighton & Hove Albion.
Abakinnyi 11 b’Umwaka wa 2023-2024Ba Myugariro: David Raya (Arsenal), William Saliba (Arsenal), Virgil van Dijk (Liverpool), Gabriel Magalhães (Arsenal) na Kyle Walker (Manchester City).Akina HagtiRodri (Manchester City), Declan Rice (Arsenal) na Martin Ødegaard (Arsenal). Ba rutahizamu, Erling Haaland (Manchester City), Phil Foden (Manchester City) na Ollie Watkins (Aston Villa).
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…