IMIKINO

Munyangaju Aurore yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye Nyirishema Richard

Uwahoze ari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahererekanyije ububasha na Minisitiri mushya Nyirishema Richard wamusimbuye kuri izo nshingano.

Advertisements

Tariki 16 Kanama 2024, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma Abaminisitiri 21 n’Abayobozi ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Nyirishema Richard wari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda yagizwe Minisitiri wa Siporo,aho yasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa 20 Kanama 2024, witabirwa n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe b’imikino itandukanye.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016.

Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa Siporo mushya arikumwe na Munyangaju Aurore yasimbuye kuri uwo mwanya
Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard
Abayobozi bahagarariye za Federasiyo bari bitabiriye uwo muhango

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago