INKURU ZIDASANZWE

Umujyi wa Kigali wasubijeho gahunda yo gukaraba intoki ku nyubako z’ubucuruzi na hahurira abantu benshi

Umujyi wa Kigali wibukije abantu bose bafite cyangwa bashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta ko ari ihame kugira ubukarabiro rusange, kandi abazigana bakaba bagomba gukaraba intoki mbere yo kuzinjiramo, kandi igihe cyose.

Advertisements

Ni mu Itangazo ryasohowe n’Umujyi wa Kigali rivuga ko ari ”Mu rwego rwo kwimakaza isuku ya buri muntu, cyane cyane iy’ibiganza, kuko idufasha kwirinda no kugabanya indwara harimo iy’Ubushita bw’lnkende yugarije isi muri iki gihe.”

Umujyi wa Kigali wibukije ba nyir’inyubako ko ubu hatangiye ubugenzuzi bwo kureba ko ahahurira abantu benshi hose hari ubukarabiro kandı bukora.

Itangazo rigakomeza riti “Abatubahiriza ihame ryo gukaraba intoki ku bantu bose babagana, bakazahanwa hakurikijwe amabwiriza y’lnama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo mu 2021.”

Muri iyi minsi, abaturage bongeye gusabwa kunoza isuku cyane iyo gukaraba intoki nyuma y’uko indwara y’Ubushita bw’lnkende yatangiye gukangaranya Isi ikaba yarageze no mu Rwanda.

Umuntu wa mbere urwaye ubushita bw’Inkende mu Rwanda yabonetse ku wa 27 Nyakanga 2024, kuva ubwo bane bayisanganywe, babiri baravurwa barakira mu gihe abandi bakiri kwitabwaho.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko abakirwaye bagaragaza icyizere cyo gukira vuba.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago