U Rwanda rwatsinze Argentine rukatisha itike ya ½ cy’Amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2026, umukino witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 muri BK Arena.
U Rwanada rwatangiye neza rubifashijwemo na Destiny, Ineza na Bella Murekatete.
Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 20 kuri 13 ya Algentine
Mu gace ka kabiri, Argentine yatsinze amanota icyenda, indi itsinda arindwi gusa. Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 27 kuri 22 ya Argentine.
Agace ka gatatu u Rwanda rwasaruye mo amanita 19 mugihe Algentine yabonye amanita 7, aka gace karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 48 kuri 29 ya Algentine.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Argentina amanota 61-36 rubona itike yo gukina ½ cy’iyi mikino y’amajonjora nyuma yo gutsinda imikino ibiri yikurikiranye.
Umukino wabanje muri iri tsinda Great Britain yatsinze Liban amanota 77-72.Kugeza ku munsi wa kabiri u Rwanda ruyoboye itsinda D n’amanota 4.
Ikipe y’Igihugu izasoza imikino yo mu itsinda D ikina na Graat-Britaina kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024 saa Mbiri z’umugoroba muri BK Arena.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Cheikh Sarr, yatangaje ko umukino usoza itsinda rya gatatu bazahuramo na Great-Britain, uzaba ukomeye cyane kuko ari ubwa mbere bagiye guhura n’Ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi.
Iyi mikino irimo kubera i Kigali ihuje amakipe umunani aturuka mu bice bitandukanye by’Isi, aho yaje guhanganira itike yo gukina ½ cy’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba muri Werurwe 2026.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…