Rwanda Premier League yamenyesheje amakipe arimo Rayon Sports, Gasogi United, Marines n’Amagaju ko imikino yabo yagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium yahinduriwe amasaha yigizwa imbere, kubera icyibazo cya Moteri idafite ubushobozi bwo gutanga urumuri ruhagije.
Ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki 21 Kanama nibwo Umujyi wa Kigali waraye wandikiye FERWAFA uyimenyesha ko nta mikino yemerewe kubera kuri Kigali Pele Stadium mu masaha ya nijoro kuko nta rumuri ruhagije ruhari.
Uyu munsi tariki 22 Kanama Rwanda Premier Legue yamenyesheje ikipe ya Gasogi United na Marines ko umukino wabo uzakinwa Saa 12h30 mugihe umukino wa Rayon Sports uzakinwa Saa 15h00.
Ibi bibaye nyuma yaho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024 ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakira Amagaju mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona Saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…