INKURU ZIDASANZWE

Byagenze gute ngo Musonera wari watanzwe ku mwanya w’Ubudepite muri FPR yisange mu maboko ya RIB?

Tariki 21 Kanama 2024, nibwo hamenyekanye ko Musonera Germain ubarizwa mu muryango wa FPR Inkotanyi wari watanzwe nka kandida Depite atabwe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Amakuru yaje gutangazwa n’umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Musonera Germain w’imyaka 59 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo warushinzwe urubyiruko (1994) muri Komini Nyabikenke akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibyaha ubwe yiyemerera kuko ubwo Jenoside yabaga yari umwe mu bari bahagaze kuri bariyeri ziciweho Abatutsi.

Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Musonera ashinjwa bikaba byarabereye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke ubu akaba ari mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.

RIB ivuga ko nyuma y’uko yakiriye ikirego tariki 19 Nyakanga 2024 gishinja Musonera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira gukora iperereza.

Nyuma Ubugenzacyaha bwaje gusanga hari impamvu ziremereye zituma Musonera Germain akekwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa KAYIHURA JEAN MARIE VIANNEY wishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi kandi icyaha acyekwaho kikaba kiri mu byaha bikomeye kandi nawe hari ibyo yiyemerera.

Masonera Germain ubwe yiyemereye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yajyaga ajya kuri za Bariyeri zicirwagaho Abatutsi, yewe na nyakwigendera Kayihura Jean Marie Vianney yiciwe ku kabari ke yacururizagamo nk’uko yababwiye RIB.

Kuri bw’ibyo mu isesengura ry’Umugenzacyaha ivuga ko izo mpamvu zifatika zituma ibyo akekwaho kandi zishingirweho kugira ngo Musonera akurikiranwe afunze.

RIB ivuga ko ubu Musonera Germain afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kandi dosiye ikaba iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ntacyo RIB yatangaje ku kirego cy’imbunda Musonera yaba yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa na bamwe mu barokokeye mu gace k’iwabo mu Ndiza ya Nyabikenke.

Musonera Germain yagarukiye mu marembo y’Inteko, yamaze kwitoza kuzarahira ndetse yarahawe imashini azakoresha nka Depite. Ibirego bimenyekanye, FPR Inkotanyi, Umutwe we wa Politiki wari wamushyize ku rutonde wasabye Komisiyo y’Amatora ko atarahira agasimburwa n’undi. Gusa icyo gihe mu ibaruwa ntiharimo impamvu.

Ntabwo ari mu Nteko gusa Musonera yakumiriwe, kuko amakuru Umuryango ufite ni uko n’aho yakoraga mu Biro bya Minisitiri w’Intebe iyi dosiye ya Jenoside ibyutse naho bahise bamuhagarika mu kazi. Amakuru akavuga kwari ukugira ngo atabangamira iperereza.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago