RWANDA

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyize hanze urutonde rw’amadini n’amatorero atemerewe gukorera mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yasohoye urutonde rw’imiryango ishingiye ku myemerere, igomba guhagarikwa kuko itemewe n’ amategeko kandi ikaba ntabuzima gatozi ifite.

Ni nyuma y’igenzurwa ryakozwe na Minisiteri y’ ubutegesi bw’igihugu ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ku nsengero, bikarangira zimwe zifunzwe burundu izindi zigahabwa igihe ntarengwa cyo kuzuza ibisabwa, izindi ndetse zigasabirwa gusenywa zigakurwaho burundu.

Mu ibaruwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yandikiye abayobozi b’uturere n’abanyamabanga-nshingwabikorwa batwo yavuze ko yanditse abasaba guhagarika imiryango yose iri ku ri uru rutonde n’ibikorwa by’iyo miryango byose, ndetse n’indi miryango yose idafite ubuzima gatozi ni ukuvuga ikora itemewe n’amategeko aho yaba ikorera hirya no hino mu gihugu.

uri uru rutonde ruriho imiryango isaga 40 rubimburiwe n’Abagorozi kwisonga, Minisiteri y’ ubutegesti bw’igihugu ivuga ko bagomba guhagarika ibikorwa byabo burundu, ni nyuma y’igihe gito Umukuru w’igihugu Paul Kagame agaragarije ko hadutse ubutubuzi mu madini aho abantu bitwikira ijambo ry’Imana bagacucura abaturage utwabo.

Inkundura y’ifunga ry’insengero ni ikibazo gikomeje kutavugwaho rumwe n’abatari bake mu Rwanda, haba ku mbugankoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ni mu gihe bamwe bagaragaza ko amatorero n’amadini ntacyo amariye abanyarwanda kuko hari bamwe babigize ubucuruzi bagasahura abanyarwanda utwabo ari naho umukuru w’igihugu yahereye avuga ko ntakajagari ashaka mu nsengero.

Gusa na none, hari abandi bemeza ko mu gihe icyemezo cyo gukomeza kuzifunga gishyizwe mu bikorwa, hashobora kubaho ingeso mbi zitandukanye. Ikinyuranye n’ibyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu uretse gufunga insengero hakaba hafashwe icyemezo cyo guhagarika burundu amadini n’amatorero atagira ubuzima gatozi hakibazwa abantu basengeraga muri ayo madini aho bazerekeza.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago