Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ikinamo Bizimana Djihad yatsinzwe na Real Betis yo muri Espagne ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’iya kamarampaka muri UEFA Conference League.
Kryvbas iheruka gusezererwa na Viktoria Plzeň yo muri Repubulika ya Tchèque muri UEFA Europa League bityo imanuka muri Conference League.
Mu mukino ubanza, iyi kipe yakiriye Real Betis yo muri Espagne iyitsindira mu rugo ibitego 2-0 bya Ezequiel Ávila ku munota wa 13 ndetse n’icya Rodri ku munota wa 62.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe ukazabera muri Espagne tariki 29 Kanama 2024.
Undi mukino wari uhanzwe amaso n’Abanyarwanda ni uwa Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yanyagiwe na Omonia Nicosia yo muri Chypre ibitego 6-0.
Ni umukino wagoye iyi kipe cyane kuko yatsinzwe ibitego bitatu muri buri gice. Amine Khammas yafunguye amazamu ku munota wa 13, Willy Semedo atsinda icya kabiri ku munota wa 34.
Mu mpera z’igice cya mbere, Mariusz Stępiński atsinda icya gatatu n’icya kane ku munota wa 54. Ni mu gihe Ewandro yashyizemo icya gatatu, Semedo atsinda agashinguracumu ku munota wa 70.
Umukino warangiye Omonia Nicosia yanyagiye Zira FK ibitego 6-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Kanama 2024.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…