Ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa kabiri muri shampiyona yongeye gutsikira banganya n’ikipe ya Amagaju Fc ibitego 2-2.
Iy’ikipe yambara umweru n’ubururu yari yakiriye ikipe ya Amagaju Fc y’i Nyamagabe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo mu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00′).
Rayon Sports yari ifite abakinnyi bayo bose, niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 44′ mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, igitego cyatsinzwe na Nsabimana Aimable.
Ni igitego yatsinze ku mupira mwiza yarahawe na Muhire Kevin agahita atereka ku mutwe kiba kiranyoye.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye n’igitego cyayo 1-0 bwa Amagaju Fc.
Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ubona n’ubundi ishaka igitego kindi ariko Amagaju Fc ikomeza kwihagararaho ariko nayo igenda igera ku izamu igahusha.
Byageze ku munota wa 70′ Rashid Napoli abona igitego cy’ikipe ya Amagaju Fc, umukino urangira gutyo.
Rayon Sports kubona amanota atatu mbumbe muri shampiyona bikomeje kugorana kuko n’umukino w’umunsi wa mbere ufungura shampiyona yanganyirije 0-0 i Rubavu mu mukino bakinaga n’ikipe ya Marine Fc.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…