Mu mujyi wa Goma haravuga ko hari ikirundo cy’intwaro ziganjemo amasasu cyavumbuwe n’abantu bakoraga imirimo y’amaboko aho barimo bacukura bakaza kugwa kuri uwo murundo w’amasasu.
Aya masasu akaba yaravumbuwe kuwa kabiri w’iki cyumweru turimo mu gace gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma mu gace ka Lac Vert mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru atabye mu butaka.
Ubwo itsinda ry’abantu barimo bakora imirimo y’amaboko yo gucukura ahantu barimo batunganya nibwo baguye bitunguranye kuri iki gipfunyika cy’amasasu agera kuri 500 atabye mu butaka kandi akiri mashya.
Benshi mu baturage baturiye umujyi wa Goma bavuze ko batekereza ko ayo masasu yaba yarahishwe m’ubutaka bishoboka ko ari ay’udutsiko tw’amabandi asanzwe yibisha intwaro ari nabo bashinjwa guhungabanya umutekano muri uyu Mujyi.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko icyo gipfunyika cy’amasasu cyahise gishyikirizwa inzego z’umutekano nkuko ababibonye babivuga, itahurwa ry’ayo masasu ryahuriranye n’igikorwa cyo kugenzura ibinyabiziga byose byo muri uyu mujyi ko nta ntwaro zibikwamo cyatangiye ku mugoroba wo kuwa kabiri w’ iki cyumweru.
Igikorwa cyo kugenzura ibi binyabiziga kikazajya kibera ahantu hahurira imodoka zivuye ahantu hatandukanye mu mahuriro y’imihanda, mu rwego rwo kureba ko nta ntwaro zinjiye mu mujyi wa Goma mu buryo budakurikije amategeko.
Src: Radio Okapi
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…