Ibipimo byatanzwe n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda byagagaje ko imvura y’umuhindo iteganyijwe mu mezi atatu ari imbere mu Rwanda, idahabanye n’iyaguye mu myaka 30 ishize.
Meteo Rwanda, itangaza ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, izaterwa n’ubushyuhe bw’inyanja ya Atlantika n’u Buhinde.
Ubwo iki kigo cy’amurikaga uko ibi bipimo bizaba byifashe mu mu mezi atatu ari imbere, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, cyatangaje ko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde bugabanuka bujya ku kigero gisanzwe, aribwo buzatera ingano y’imvura izagwa.
Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba na tumwe two mu Majyepfo ni two tuzagwamo imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 500 na 700, ugereranije n’utwo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400.
Mu bipimo byafashwe, bigaragaza ko imvura iteganyijwe izatanga umusaruro kandi ko nta bibazo izateza kuko izaba ari isanzwe, ariko nanone ntibyakuraho ingamba zo kubyirinda.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…