Ibipimo byatanzwe n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda byagagaje ko imvura y’umuhindo iteganyijwe mu mezi atatu ari imbere mu Rwanda, idahabanye n’iyaguye mu myaka 30 ishize.
Meteo Rwanda, itangaza ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, izaterwa n’ubushyuhe bw’inyanja ya Atlantika n’u Buhinde.
Ubwo iki kigo cy’amurikaga uko ibi bipimo bizaba byifashe mu mu mezi atatu ari imbere, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, cyatangaje ko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde bugabanuka bujya ku kigero gisanzwe, aribwo buzatera ingano y’imvura izagwa.
Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba na tumwe two mu Majyepfo ni two tuzagwamo imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 500 na 700, ugereranije n’utwo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400.
Mu bipimo byafashwe, bigaragaza ko imvura iteganyijwe izatanga umusaruro kandi ko nta bibazo izateza kuko izaba ari isanzwe, ariko nanone ntibyakuraho ingamba zo kubyirinda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…