IMIKINO

Kapiteni wa APR FC yagize icyo avuga mbere yo guhura na Azam Fc

Kapiteni wa APR FC mbere y’uko bahura n’ikipe ya Azam Fc yavuze ko bagomba gushyira ibitekerezo byose kuri uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mukino wo kwishyura wa Caf Champions League uri bubere muri Stade Amahoro.

APR FC irasabwa gutsinda ibitego bibiri AZAM FC, kugirango ibashe kwizera gukomeza muri iri rushanwa. Mbere y’umukino Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yagize icyo atangaza.

Ati “Tugomba gushyira ibitekerezo ku mukino kuko nitutabikora Azam Fc ishobora kongera kudutsinda nk’uko yabikoze mu mukino ubanza, dufite icyizere cyo gutsinda, rero tugomba kuba tayari haba mu mutwe no ku mubiri” 

Yakomeje agira ati ”AZAM FC tugomba kuyishyiraho igitutu cyane ko turi murugo bagenzi banjye barabizi”.

Niyomugabo kandi, yagize icyo avuga ku mukino ubanza batsinzwemo na AZAM FC igitego 1-0.

Yagize ati “Twakinnye neza ariko twagiye tubura amahirwe, ntago turi ikipe mbi gusa rimwe na rimwe harigihe amahirwe abura imbere y’izamu”.

Biteganijweko ikipe ikomeza hagati ya APR FC na AZAM FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri isa nk’aho yasezereye ikipe yo muri Zanzibar JKU, kuko mu mukino ubanza yari yayinyagiye ku bitego 6-0.

Iyi Pyramids Fc kandi niyo iheruka gusezerera ikipe ya APR Fc muri CAF Champions League y’umwaka ushize.

Ikipe ya APR Fc na Azam Fc barakina umukino wo kwishyura muri Sitade Amahoro
Abakinnyi b’ikipe ya APR Fc ngo biteguye guhatana na Azam Fc

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago