Mashami Vincent usanzwe utoza ikipe ya Police Fc yavuze ko bizeye intsinzi ku mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup bafitanye na CS Constantine ku cyumweru tariki 24 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Mu mukino ubanza wabaye ku cyumweru gishize, Police yatsinzwe muri Algeria ibitego 2-0 mu mukino wari wabereye muri Algeria.
Kuri ubu Police Fc iri kwitegura umukino wo kwishyura ugomba kubera mu Rwanda, Police irasabwa gutsinda ibitego birenze bibiri ndetse ikarinda izamu neza, kugirango yizere gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, ibintu umutoza Mashami abona ko bishoboka nk’uko yabitangaje.
Ati “Urebye umukino twakinnye muri Algeria twashoboraga kubona igitego kimwe cyangwa bibiri, ariko amahirwe twabonye ntabwo twayabyaje umusaruro.”
“Mu rugo birashoboka, tuganira n’abakinnyi gusa nabo barabizi ko ari wo mukino umwe uzatuma dukomeza cyangwa tugasigara. Abakinnyi (beza) turabafite, turi gukora imyitozo yo gutuma dutsinda ibitego byinshi rero birashoboka kuzabasezerera.”
Umukino wo kwishyura hagati ya Police FC na CS Constantine, uteganyijwe ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium ku i Saa Cyenda z’amanywa.
Ikipe izasezerera indi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi Nsoatreman FC yari yatsindiye muri Ghana ibitego 3-0.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…