Ikipe ya APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-0.
Ni ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri yahuje aya makipe yombi.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yakiriye Azam Fc kuri Stade Amahoro, mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00′).
Umukino ubanza wari wabereye muri Tanzania Azam Fc yari yatsinze igitego 1-0 APR Fc mu mukino wari wabaye ku Cyumweru gishize.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’igitutu cyinshi ku basore b’umutoza Darko Novic, gusa bagorwa no kumena urukuta rwa Azam FC yatangiye umukino yugarira.
Byasabye umunota wa 44 w’umukino ngo Nyamukandagira ifungure amazamu ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco, nyuma y’umupira yari ahinduriwe na Kapiteni Niyomugabo Jean Claude.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0.
Iyi kipe y’Ingabo yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri, umurindi w’abafana uyifasha kotsa igitutu Azam FC.
Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 62 w’umukino, ku mupira Taddeo Lwanga yahaye Mamadou Sy wari wenyine mu rubuga rw’amahina, ateye mu izamu umupira wanga kujya ku kirenge neza, ufatwa na Mugisha Gilbert wahise awutereka mu izamu.
Azam FC yibutse kwataka mu minota ya nyuma y’umukino gusa uburyo buke yabonye inanirwa kububyaza umusaruro.
APR FC izahurira mu ijonjora rya kabiri na Pyramids FC yo mu Misiri.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…