IMYIDAGADURO

Riderman na Bull Dogg beretswe urukundo rudasanzwe mu gitaramo cy’amateka bamurikiyemo album ‘Icyumba cy’amategeko’

Abaraperi Bulldog na Riderman bakoze umwihariko wo guhuza bagenzi babo mukiragano cyo hambere n’icyubu mu gitaramo cyabo cyo kumurika album yabo yaraye imurikiwe muri Camp Kigali.

Advertisements

Abafana babaye benshi mu birori byo kumurika Album y’abaraperi ’Bulldog na Riderman’ bise ’Icyumba cy’Amategeko’, aho abakunda injyana ya Hip Hop bongeye kubona Rap y’umwimerere baherukaga mu myaka ishize.

Ni Album yamuritswe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu gatandatu tariki 24 Kanama 2024, aho aba baraperi baraye bakoze igitaramo cy’akataraboneka gishyigikirwa ku rwego rwo hejuru.

Riderman yavuze ko igitekerezo cyose cyo gukora iyi album cyazanywe na Bull Dogg, nyamara bari bahuye bafite gahunda yo gukora indirimbo imwe gusa.

Yavuze ko bari bahuye bagiye gukora indirimbo ya Mico The Best, ariko birangira bakoze album yose mu buryo batari bateguye, babifashijwemo na Mico The Best na Bishop.

Mu kumurika iyi Album, aba bagabo bifashishije abandi baraperi barimo itsinda rya Tuff Gang, Bushali, Ish Kevin, Bruce the 1st, Kenny K-shot, B-Threy, Kivumbi King watunguranye ndetse na Karigombe.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago