Abaraperi Bulldog na Riderman bakoze umwihariko wo guhuza bagenzi babo mukiragano cyo hambere n’icyubu mu gitaramo cyabo cyo kumurika album yabo yaraye imurikiwe muri Camp Kigali.
Abafana babaye benshi mu birori byo kumurika Album y’abaraperi ’Bulldog na Riderman’ bise ’Icyumba cy’Amategeko’, aho abakunda injyana ya Hip Hop bongeye kubona Rap y’umwimerere baherukaga mu myaka ishize.
Ni Album yamuritswe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu gatandatu tariki 24 Kanama 2024, aho aba baraperi baraye bakoze igitaramo cy’akataraboneka gishyigikirwa ku rwego rwo hejuru.
Riderman yavuze ko igitekerezo cyose cyo gukora iyi album cyazanywe na Bull Dogg, nyamara bari bahuye bafite gahunda yo gukora indirimbo imwe gusa.
Yavuze ko bari bahuye bagiye gukora indirimbo ya Mico The Best, ariko birangira bakoze album yose mu buryo batari bateguye, babifashijwemo na Mico The Best na Bishop.
Mu kumurika iyi Album, aba bagabo bifashishije abandi baraperi barimo itsinda rya Tuff Gang, Bushali, Ish Kevin, Bruce the 1st, Kenny K-shot, B-Threy, Kivumbi King watunguranye ndetse na Karigombe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…