IMIKINO

Abakinnyi ba Azam Fc bikanze amarozi ku mukino wabahuje na APR Fc muri CAF Champions League

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania yasezererwaga n’ikipe ya APR Fc mu mukino w’amajonjora y’ibanze y’irushanwa rya CAF Champions League.

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri stade Amahoro i Remera, aho APR Fc yari yakiriye Azam Fc yayitsinze ibitego 2-0, ni mugihe umukino wari wabanje guhuza amakipe yombi muri Tanzania wari warangiye Azam Fc itsinze igitego 1-0 bwa APR Fc.

Gusa ku rundi ruhande ikipe ya Azam Fc bivugwa ko ubwo umukino wo kwishyura wajyaga kuba bamwe mu bakinnyi bayo bikanze icyitwa amarozi yewe bimwe mu bikoresho bari gukoresha bagenda babihindagura birimo n’inzira.

Ikipe ya Azam Fc yikanze amarozi ku mukino wabahuje na APR Fc

Ibi nta kidasanzwe, igihugu cya Tanzania ni kimwe mu bihugu bikunze kuvugwaho gukoresha igisa n’amarozi yewe ku buryo hari naho ugera ukuragurira akakubwira ko uza ku mushumbusha ari uko ibyawe wamaze kubibona.

Ibi n’ibimwe mu byaje kugarukwaho n’abamwe mu bakurikiranye ibyabaye kuri Azam Fc, bamwe bagereranyije no kwikanga amarozi.

Nk’uko tubikesha IGIHE mu gihamya ifitiye, ni uko ubwo amakipe yombi yajyaga mu rwambariro, ikipe ya AZAM FC yo yatinze kwinjira murwo yari yahawe muri Stade Amahoro, ndetse bavuze ko yabanje kohereza amajerekani atanu y’amazi ngo abo yajyanye na yo babanze bakorere isuku yaho bari bwitunganyirize.

Aboherejwe n’iyi kipe bamennye amazi hasi ndetse no ku bikuta hose, hamwe no mu nzira zijya mu rwambariro rwayo.

Iyi kipe yaje kwishyushya itinzeho, yanze no kunyura mu nzira isanzwe inyurwamo n’amakipe ajya mu kibuga ubwo abakinnyi bayo bari bagiye kwishyushya.

Azam Fc yatsinzwe n’ikipe ya APR Fc isezererwa muri CAF Champions League

Nyuma y’umukino, Umutoza wa AZAM FC Bruno Maurice nubwo atakomoje kuri ibyo by’amarozi, gusa mubyo yatangaje harimo ko ikipe ye mu byo yazize ari uko abakinnyi bafite imyumvire iciriritse.

Ati “Ushobora gutoza abakinnyi uko bahagarara mu kibuga, ukababwira ibijyanye n’amayeri ariko mu gihe badafite imyumvire ya nyayo nta kintu byatanga. Abakinnyi bacu bagaragaje ko badafite imyumvire ikwiye. Twatsinzwe umukino ariko ikibabaje ni uburyo twatsinzwemo kuko nta kintu twagaragaje kandi si byo twari twababwiye.”

APR FC nyuma yo gusezerera AZAM FC izahura na Pyramids Fc kuri Stade Amahoro mu mukino ubanza w’amajonjora ya nyuma ashyira amatsinda uzakinwa tariki ya 14 Nzeri 2024.

Umukino Azam Fc yashidikanyweho ku mikinire yayo nk’uko byemejwe n’umutoza mukuru

Christian

Recent Posts

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

2 minutes ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

44 minutes ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago