Ikipe y’Igihugu “Amavubi’’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc 2025 mu itsinda rya D iherereyemo.
Ni imikino Amavubi azayihuza na Libya tariki 4 Nzeri 2024 mbere yo kwakira Nigeria tariki 10 Nzeri 2024.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024, nibwo abakinnyi bahamagawe n’umutoza Tornsen Spitter mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ biganjemo abakina imbere mu gihugu, batangiye imyitozo iri kubera ku bibuga byo hanze ya stade Amahoro.
Ni mugihe ubusanzwe umwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iri kubera kuri Golf Hotel-Nyarutarama.
Ku bakinnyi bakina hanze y’Igihugu biteganyijwe ko Gitego Artur ukina muri Kenya muri FC Leopard, ariwe uza kubimburira abandi.
Bazahaguruka mu Rwanda tariki 31 Kanama 2024 berekeza muri Libya bazakina tariki 4 Nzeri 2024 na Libya.
Abandi bakinnyi barimo nka Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya na Mutsinzi Ange n’abandi bazagenda bahagera buhoro buhoro basange bagenzi babo.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…