Ikipe y’Igihugu “Amavubi’’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc 2025 mu itsinda rya D iherereyemo.
Ni imikino Amavubi azayihuza na Libya tariki 4 Nzeri 2024 mbere yo kwakira Nigeria tariki 10 Nzeri 2024.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024, nibwo abakinnyi bahamagawe n’umutoza Tornsen Spitter mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ biganjemo abakina imbere mu gihugu, batangiye imyitozo iri kubera ku bibuga byo hanze ya stade Amahoro.
Ni mugihe ubusanzwe umwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iri kubera kuri Golf Hotel-Nyarutarama.
Ku bakinnyi bakina hanze y’Igihugu biteganyijwe ko Gitego Artur ukina muri Kenya muri FC Leopard, ariwe uza kubimburira abandi.
Bazahaguruka mu Rwanda tariki 31 Kanama 2024 berekeza muri Libya bazakina tariki 4 Nzeri 2024 na Libya.
Abandi bakinnyi barimo nka Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya na Mutsinzi Ange n’abandi bazagenda bahagera buhoro buhoro basange bagenzi babo.
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…