IMIKINO

Basketball: Hungary yakatishije itike yo kuzakina igikombe cy’Isi kizabera mu Budage 2026

Ikipe y’igihugu ya Hungary yegukanye umwanya wa mbere mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi itsinze Sénégal amanota 63-47 imikino yaberaga i Kigali.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 25 Kanama muri BK Arena, uhuza Hungary na Senegal, amakipe yombi yari mu itsinda C.

Ni umukino watangiye amanota yegeranye cyane aho amakipe yombi yafashwaga n’abakinnyi barimo Ndioma Kane na Virag Kiss, Agace ka mbere karangiye Hungary iyoboye umukino n’amanota 13 kuri 12 ya Sengal.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kugorana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga, ariko Hungary ikomeza kujya imbere. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Hungary iyoboye n’amanota 33 kuri 26 ya Senegal.

Hungary yakomeje kugaragaza ko ishobora kwegukana uyu mukino kuko yakomeje kujya imbere, agace ka Gatatu nako yakegukanye ku manota 49 kuri 34.

Umukino warangiye Hungary itsinze Sénégal amanota 63-47, itwara umwanya wa mbere ndetse yegukana itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s World Cup Qualifying Tournament) iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Hatowe abakinnyi batanu bitwaye neza ndetse yagaragayemo umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Murekatete Bella, Virag Kiss na Reka Lelik bakinira Hongrie Ndioma Kane wa Senegal ndetse na Holly Winterburm wa Grade-Bretagne.

Christian

Recent Posts

Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare basuye APR Fc bayiha ubutumwa mbere y’uko bahura na Police Fc-AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024 abayobozi bakuru basuye…

8 hours ago

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bashyizwe igorora mu gitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bahawe umwihariko udasanzwe wo kuzinjirira ubuntu mu gitaramo cya 'Unveil…

11 hours ago

Amwe mu mateka ya Mukantaganzwa Domitile wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize…

19 hours ago

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

2 weeks ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

3 weeks ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

3 weeks ago