Ikipe y’Umujyi wa Kigali (As Kigali) kera kabaye yabonye amanota atatu mbumbe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yarigeze ku munsi wa kabiri wakinwaga.
Ni nyuma y’uko As Kigali itsinze ikipe ya Musanze Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Didier Ndayishimiye ku munota wa 48 w’umukino.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho amakipe yombi ya rwanaga no kubona amanota atatu ya mbere.
Ikipe ya Musanze FC yitwaye neza umwaka ushize w’imikino yakomeje kugerageza ngo irebeko yakwishyura igitego yatsinzwe cyane ko iminota yari yose, ariko umukino urangira ari igitego 1-0.
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2024-25, usize ikipe ya Gasogi united ariyo yonyine imaze gutsinda imikino yayo ibiri aho ifite amanota atandatu, izigamye n’ibitego bibiri.
APR FC na Police FC niyo makipe kugeza kuri ubu itarakina umukino n’umwe muri shampiyona kubera imikino Nyafurika.
Imikino y’umunsi wa kabiri uko yagenze
Gasogi United 1-0 Marines.
Rayon Sports 2-2 Amagaju
Rutsiro FC 1-0 Vision FC
Mukura VS 0-0 Etincelles FC
Muhazi United 0-0 Gorilla FC
AS Kigali 1-0 Musanze FC
Biteganyijwe ko amakipe ahita ajya mu karuhuko kubera imikno ibiri y’ikipe y’Igihugu “Amavubi” yitegura gukina ya CAN 2025, izakinamo na Libya na Nigeria.
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…