IMIKINO

Mashami wa Police Fc yakomoje ku cyatumye asezererwa mu mikino Nyafurika

Umutoza w’ikipe ya Police Fc Mashami Vincent yakomoje ku cyatumye asezererwa mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, avuga ari cyari igitutu cyo gutsinda ibitego bitatu basabwaga ngo basezerere ikipe ya CS Constantine aribyo byatumye abakinnyi bagira igihunga imbere y’izamu.

Advertisements

Ibi yabivuze nyuma y’uko ikipe ya Police FC isezerewe mu ijonjora ry’Ibanze rya CAF Confederations Cup ikuwemo na CS Constantine ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri.

Umutoza Mashami Vicent yavuze ko imibare y’ibitego basabwaga ariyo yabateje igitutu.

Umukino wa mbere wahuje ikipe ya Police Fc na CS Constantine muri Algeria byarangiye ihatsindiwe ibitego 2-0.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, warangiye nabwo Police Fc itsinzwe na CS Constantine ibitego 2-1.

Ati “igitutu cy’uko tugomba gutsinda, igitutu cy’uko twatsinzwe, igitutu cy’uko tugomba gushaka ibitego runaka, icyo gihe rero iyo udatuje neza igihunga kiba ari cyinshi imbere y’izamu”.

Umutoza Mashami Vicent kandi yavuze ko bababajwe no kuba bavuyemo ariko bakuye amasomo muri uyumukino, bityo bagiye guhatana bagashaka itike yo gusohoka umwaka utaha.

Ati “Nyuma y’igihe ikipe itabasha gusohoka si byo byari ibyifuzo byacu ariko turakuramo amasomo hanyuma dutegure uburyo umwaka utaha twazashobora kwitabira aya marushanwa ariko birumvikana turababaye.”

Ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro umwaka ushize, byatumye isohokera u Rwanda mu mikino ya Caf Confederations Cup.

Andi makuru ahari nuko iy’ikipe yamaze kwakira rutahizamu Joakim Ojera wakiniye Rayon Sports aho agomba gutangira akazi muri iy’ikipe ya Police FC.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago