INKURU ZIDASANZWE

Rusizi: Abana babiri bahiriye mu nzu barapfa

Abana babiri bari batuye mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, biravugwa ko bahiriye mu nzu kugeza ubwo bashizemo umwuka.

Ni abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 4 n’umuhungu w’imyaka 3 bahiriye mu nzu ahagana Saa Tatu z’ijoro zo kuwa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko aba bana bari basigaranye na mukuru wabo w’imyaka 7 naho Papa wabo akaba akora akazi k’ubuzamu kuri sitasiyo ya esanse iri aho hafi, Mama wabo we akaba akora ubucuruzi buciriritse muri karitsiye.

Ubwo rero byari bigeze mu ijoro, umwana mukuru yaryamishije barumuna be, ubundi acana buji ayitereka iruhande rwa matera, we arasohoka arafunga ajya ku muturanyi. Ubwo muri ayo masaha ababyeyi bari batarataha.

Mu mwanya muto, inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro bicyekwa ko ari ya buji yatwitse ya matera bigakongeza inzu yose.

Ndetse inzu yose yahise ifatwa mukanya gato bitewe nuko ari inzu yubakishije ibiti kandi ikaba ihomesheje ibyondo.

Umuntu wanyuze aho niwe wabonye ko inzu iri kugurumana ahita atabaza, ndetse ntabandi bantu bari babibonye kuko basa nk’abatuye ahantu yitaruye n’abandi. Ubwo abaturage ndetse n’ubuyobozi bahise batabara barazimya.

Ubwo ababyeyi babo bana nabo bari bahamagawe, gusa bo bahageze bitewe nuko abana babo bari babaye ndetse n’inzu uko yabaye bahise bagwa igihumure bose.

Inzu yabo yari yahiye irakongoka, ibyarimo byose byahiye nabyo birakongoka, ikibabaje cyane nabo bana bari bahindutse nk’amakara ku buryo ntan’urugingo rwabo rwaba rukiri ruzima.

Muri ako kanya bahise bahamagarirwa imbangukira gutabara, iraza ijyana abo babyeyi ku bitaro ndetse n’imirambo yabo bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre, yemereye Imvaho Nshya ducyesha iyi nkuru, iby’aya makuru.

Ati: “Batuye ahasa n’ukwabo kwa bonyine. Ubwo bari bagejeje ayo masaha batarataha, umugabo yakoze izamu ry’amanywa n’umugore yagiye mu bucuruzi buciriritse akora, abo bana bombi baryamye umukuru w’umuhungu w’imyaka 7 kuko bari bafite abana 3 acana buji, ayisiga iruhande rwa matora yaka arakinga ajya ku muturanyi wabo.”

Akomeza Ati: ”Kuko basa n’abatuye bonyine, amasaha nk’ayo n’abantu benshi bakaba baba bari mu nzu zabo batashye. Byamenywe n’abahanyuze babona igurumana baratabaza, abaturanyi natwe ubuyobozi n’Inzego z’umutekano turatabara.”

Umuyobozi akomeza avuga ko aba babyeyi baje kuzanzamuka kuri iki cyumweru ndetse n’abo bana bagashingurwa.

Babaze agaciro k’ibintu byose byari biri muri iyo nzu, bikaba byakongokeyemo basanga bihagaze agera kuri million 4 n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gitifu avuga ko aba babyeyi bashakiwe icumbi ku muturanyi wabo ndetse bagakusanyirizwa ubufasha buke bwaba bubafasha. Ndetse kuri ubu hatanzwe raporo ku murenge ngo harebwe icyo uyu muryango wafashwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre, kandi yongera kwibutsa ababyeyi kujya birinda gusiga abana bato mu nzu ngo bageze ayo majoro batarataha kuko uretse izo mpanuka ko bashobora no kugirirwa nabi mu bundi buryo.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago