Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko dosiye ya Musonera Germain, wari igiye kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Musonera Germain w’imyaka 59 yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu wari ugiye kuba Intumwa ya Rubanda akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko dosiye ye yamaze gutunganywa ikanoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 26 Kanama 2024.
Yagize ati “Ku wa 26 Kanama 2024 dosiye iregwamo Musonera Germain yoherejwe mu Bushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Kiyumba aho akekwa kuba yarakoreye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Nyabikenke.”
Mu byaha akekwaho birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…