IMIKINO

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yitegura guhura na Amavubi yabonye umutoza mushya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria NFF ryatangaje ko umudage Bruno Labbadia ariwe mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo.

Itangazwa ry’umutoza mukuru byanyuze ku rukuta rwa X, aho bemeje ko uyu mudage ariwe ugiye gukomezanya n’iyikipe mu rugendo ifite imbere.

Ni tangazo ryagize riti: “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ryatangaje ko ryumvikanye n’umutekinisiye ukomoka mu Budage, Bruno Labbadia, kugira ngo abe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo ya Nigeria, Super Eagles.”

Ibi kandi byanemejwe n’Umunyamabanga mukuru wa federasiyo, Dr Mohammed Sanusi, wavuze ko bamaze kumvikana n’uyu mutoza.

Aho yagize ati “Komite Nyobozi ya NFF yemeje icyifuzo cya komite ishinzwe tekinike n’iterambere ishinzwe gushyiraho bwana Bruno Labbadia nk’umutoza mukuru wa Super Eagles”.

Labbadia atangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu mugihe afite urugamba rutoroshye rwo gukina imikino itandukanye irimo n’imikino Nyafurika ndetse no gushaka itike y’igikombe cy’Isi itsinda ririmo n’u Rwanda.

Ni mugihe kandi mu ntangiriro z’ukwezi gutaha tariki 10 Nzeri 2024, u Rwanda ruzakira Nigeria i Kigali mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Naho tariki 7 Nzeri 2024, azaba yabanje guhura n’ikipe ya Benin.

Labbadia abaye umutoza wa 37 utoje ‘Super Eagles’ nyuma yo kwegura k’uwahoze ari umutoza, Finidi George.

AMWE MU MATEKA Y’UMUTOZA BRUNO LABBADIA 

Bruno Labbadia, wavutse ku ya 8 Gashyantare 1966, ni umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Budage akaba yarahoze ari umukinnyi wakinnye nka rutahizamu. Yegukanye DFB-Pokal mu 1989-90 hamwe na FC Kaiserslautern, yatwaranye shampiyona ya Bundesliga muri 1993-94 hamwe na FC Bayern Munich. Yahamagawe kandi inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu y’Ubudage.

Ni Umudage wa gatandatu uhawe izi nshingano mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, nyuma ya Karl-Heinz Marotzke (wayitoje hagati ya 1970 na 1974), Gottlieb Göller (1981), Manfred Höner (1988-1989), Berti Vogts (2007-2008) na Gernot Rohr (2016- 2021). Höner yayoboye Super Eagles ayigeza ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy’Afurika cyabaye 1988, naho Rohr ayitoza ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cyisi cyabereye mu Burusiya.

Bruno Labbadia uretse kuba yaraconze ruhago asanzwe ari n’umutoza wabigize umwuga

Christian

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

2 days ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

4 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

5 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

5 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

7 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

7 days ago