Ikipe yo mu Majyaruguru ya Musanze FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, isaba ko yarenganurwa ku gitego yangiwe ku bw’ibyo basabira ibihano abasifuzi basifuye kuri uwo mukino wabahuje na AS Kigali.
Ni mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino warangiye ikipe ya AS Kigali itsinze Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Didier Ndayishimiye ku munota wa 48 w’umukino.
Ikipe ya Musanze FC yabonye igitego ku munota wa 15 w’uyu mukino cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Ndayisaba Saidi, amanika igitambaro avuga ko yabayeho kurarira, ibintu bitishimiwe n’abakunzi ba Musanze FC ndetse n’ubuyobozi bw’iy’ikipe.
Ubuyobozi bwa Musanze FC bwahise bwandikira ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda FERWAFA, busaba ko abasifuzi basifuye uyu mukino, bafatirwa ibihano aho basobanura ko igitego batsinze cyanzwe n’umusifuzi wo kuruhande Ndayisaba Said akabikora nkana.
Basobanuye ko kandi n’igitego cya AS Kigali cyinjiye mu izamu gitsinzwe na Ndayishimiye Didier hari habanje kubamo ikosa ryakorewe umukinnyi wa Musanze FC, umusifuzi wo hagati Murindangabo Moise akaryirengagiza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…