Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, Umuhanzi Bien Aime Baraza wabarizwaga mu itsinda rya Sauti Sol yasesekaye i Kigali.
Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe arikumwe n’umukunzi we Chiki Kuruka usanzwe ari n’Umujyanama mu by’umuziki.
Bien Aime yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abarimo Bruce Melodie, Kenny usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa bya 1:55 Am, n’itsinda rigari ry’itangazamakuru ryari ryabukereye kumva ikigenza uyu muhanzi mu Rwagasabo.
Uyu muhanzi ukomoka muri Kenya yahishuye ko ikimuzanye mu Rwanda ari gahunda yo gukorana imishinga yo gukorana umuziki n’umuhanzi Bruce Melodie.
Ati “Kuri ubu ikigenza hano naje mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie.”
Bien Aime Baraza yavuze ko afite n’indi mishinga yakoranye na Bruce Melodie kuko badafitanye indirimbo imwe gusa.
Ni amashusho y’indirimbo nshya igiye gukorwa ikaba iri kuri Album yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba nk’uko byatangajwe na Bruce Melodie.
Bien Aime ati ”Njyewe na Bruce Melodie ntabwo dufitanye indirimbo imwe dufitanye indirimbo nyinshi ahubwo n’ejo dushobora gufata umwanzuro wo gufatira indi amashusho.”
Uyu muhanzi kandi yahishuye ko ubusanzwe bagitanye indirimbo nyinshi.
Ati “Dufitanye indirimbo nyinshi njyewe na Bruce Melodie tumaze igihe duhanga kandi twembi turi abahanzi bafite umuhate wo gukora.”
Aha niho yaboneyeho umwanya wo gushimira Bruce Melodie yise [Umuhanga] wamuhaye umwanya wo gukorana nawe indirimbo. Ni ibintu avuga ko byagiye bigorana bitewe n’ibihe yahoze ahuza n’itsinda rya Sauti Sol dore ko yahoze kuva na kera yifuza gukorana n’Abanyarwanda.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…