IMYIDAGADURO

Umuhanzi Bien Aime ari kubarizwa i Kigali mu kurangiza umushinga w’indirimbo afitanye na Bruce Melodie

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, Umuhanzi Bien Aime Baraza wabarizwaga mu itsinda rya Sauti Sol yasesekaye i Kigali.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe arikumwe n’umukunzi we Chiki Kuruka usanzwe ari n’Umujyanama mu by’umuziki.

Bien Aime yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abarimo Bruce Melodie, Kenny usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa bya 1:55 Am, n’itsinda rigari ry’itangazamakuru ryari ryabukereye kumva ikigenza uyu muhanzi mu Rwagasabo.

Itangazamakuru ryari ryabukereye kwakira uyu muhanzi Bien Aime ukomoka muri Kenya

Uyu muhanzi ukomoka muri Kenya yahishuye ko ikimuzanye mu Rwanda ari gahunda yo gukorana imishinga yo gukorana umuziki n’umuhanzi Bruce Melodie.

Ati “Kuri ubu ikigenza hano naje mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie.”

Bien Aime Baraza yavuze ko afite n’indi mishinga yakoranye na Bruce Melodie kuko badafitanye indirimbo imwe gusa.

Bien Aime yahishuye ko afite imishinga myinshi na Bruce Melodie

Ni amashusho y’indirimbo nshya igiye gukorwa ikaba iri kuri Album yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba nk’uko byatangajwe na Bruce Melodie.

Bien Aime ati ”Njyewe na Bruce Melodie ntabwo dufitanye indirimbo imwe dufitanye indirimbo nyinshi ahubwo n’ejo dushobora gufata umwanzuro wo gufatira indi amashusho.”

Uyu muhanzi kandi yahishuye ko ubusanzwe bagitanye indirimbo nyinshi.

Ati “Dufitanye indirimbo nyinshi njyewe na Bruce Melodie tumaze igihe duhanga kandi twembi turi abahanzi bafite umuhate wo gukora.”

Aha niho yaboneyeho umwanya wo gushimira Bruce Melodie yise [Umuhanga] wamuhaye umwanya wo gukorana nawe indirimbo. Ni ibintu avuga ko byagiye bigorana bitewe n’ibihe yahoze ahuza n’itsinda rya Sauti Sol dore ko yahoze kuva na kera yifuza gukorana n’Abanyarwanda.

Umuhanzi Bien Aime yasesekaye i Kigali arikumwe n’umukunzi we Chiki Kuruka

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

20 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

22 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

22 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

2 days ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago