Rutahizamu w’Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yahishuye kubyerekeye no gusoza gukina ruhago avuga ko Al Nassr abarizwamo kuri ubu ariyo yifuza kuzasorezamo.
Mu kiganiro aherutse gutanga uyu mukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru w’imyaka 39 yavuze ko atahita avuga ko byerekeye n’ibyo kumanika inkweto (guhagarika gukina ruhago) kuko ataribyo bimushishikaje mugihe agifite amasezerano n’ikipe ya Al Nassr abarizwamo.
Ronaldo uzaba wujuje imyaka 40 muri Gashyantare umwaka utaha yagize ati “Ntabwo nzi neza igihe nzahagarikira gukina umupira w’amaguru, nimba ari mu myaka ibiri cyangwa itatu… Gusa ikiriho ni uko ngomba gusoreza ruhago hano mu ikipe ya Al Nassr.”
Yongeyeho ati “Ndishimye kuba ndi muri iy’ikipe, ndumva meze neza kuba ndi muri iki gihugu. Nishimira kandi kuba ndi gukinira muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabia Saoudite kandi nkishaka kuhakomereza.”
Ubwo yabazwaga kubyerekeye n’ihagarika gukina ruhago mu ikipe y’igihugu, Ronaldo yagize ati “Muby’ukuri, igihe nzamanikira inkweto mu ikipe y’igihugu ntawe nzabibwira mbere ku cyemezo cyanjye.”
Uyu mugabo yongeyeho ko bizaba ari ibanga rye ryihariye n’umwanzuro ku giti cye gusa yemeza ko atatereye iyo.
Aha niho yanavuze ko adateze kuba umutoza w’ikipe n’imwe cyangwa iyariyo yose.
Cristiano yavuze atabona imbere ye ibijyanye no kuba yahagarika gukina ruhago mugihe yumva ko akomeye.
Muri Mutara Ronaldo yinjiye mu ikipe ya Al Nassr ibarizwa mu gihugu cya Arabia Saoudite ku masezerano yarafite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 175 y’Ama-pound.
Ni nyuma yo kuva muri Manchester United.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…