Petit stade yubatse i Remera mu gace kahariwe siporo gusa, igiye kongera kwakiraho imikino ya Basketball irimo n’imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024 nyuma y’igihe kirekire.
Ni nyuma y’imyaka itanu dore ko mu mwaka 2019, aribwo ibikorwa byose byaberaga kuri Petit stade na sitade Amahoro byahagaritswe kugira ngo bivugururwe.
Ni stade ubusanzwe yakiraga imikino itandukanye y’intoki irimo na Basketball, aho yakinirwaga abantu baticaye neza ndetse n’ikibuga cyakinirwaga kikaba kitari kigendanye n’igihe.
Kuri ubu Petit stade yavuguruwe kuri ubu yashyizwemo intebe, aho abantu bicara neza bakurikirana iyo mikino ndetse n’ikibuga gikinirwaho kikaba cyujuje ibisabwa byose.
Icyakora cyo n’ubwo yavuguruwe imyanya yicarwamo yagizwe 1500 bicaye neza mu ntebe, bitandukanye na mbere aho benshi bicara ku isima ikaba yarakiraga abarenga 3000.
Petit stade izakinirwaho imikino ibiri ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, hagati ya Patriots BBC, Kepler BBC, APR BBC na REG BBC.
Ni imikino ikinwa isiga hamenyekanye ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni imikino ibiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, aho Patriots BBC izakira Kepler BBC guhera ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00′).
Naho ku isaha ya Saa Mbili n’igice z’ijoro (20h30′), APR BBC ikazakira REG BBC.
Muri aya makipe uko ari 4 azakina imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ 2024, azakina imikino itanu muri ½, ikipe itsinze itatu ya mbere izahita igera ku mukino wa nyuma.
‘BetPawa’ isanzwe ari umuterankunga w’iy’imikino ya kamparampaka izajya ihemba umukinnyi wahize abandi aho azahabwa ibihumbi 2$ bivuye ku 1500 $.
Ni mugihe umutoza n’abakinnyi bazajya batsinda umukino bazajya bahembwa ibihumbi 65 Frw kuri mukino.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…