IMIKINO

Uburusiya bwimwe Visa mu mikino Paralempike mu Bufaransa

Abakinnyi babiri bakomoka mu Burusiya bujuje ibisabwa kugira ngo babe bahatana mu mikino Olempike nta gihugu bahagarariye ariko u Bufaransa bubangira kwinjira mu gihugu.

Abakinnyi 88 baturuka mu Burusiya ni bo kugeza ubu bemerewe kuba bahatana mu Mikino Paralempike ariko badafite amabendera y’Igihugu cyabo kubera intambara kirimo na Ukraine.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Burusiya (RPC), ryatangaje ko u Bufaransa bwakoze ibisa no kuvanga pilitike na siporo.

Itangazo rigira riti “Ibi ntabwo byemewe mu gihugu cyahawe kwakira imikino yo ku rwego rwo hejuru nk’iyi ya Olempike na Paralempike. Birababaje cyane kuba bakora ibintu bibangamira abafite ubumuga.”

“Igihugu cyabahaye byose bisabwa kugira ngo bemererwe guhatana nk’abadafite igihugu bahagarariye, ikibazo gisigara ku bategura irushanwa. Kuki abaryakira badatanga uburenganzira bungana bwo kwinjira kuri buri wese?”.

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga ku Isi (IOC) ryahagaritse abakinnyi baturuka mu Burusiya ndetse na Belarus ku kuba bagaragara mu marushanwa mpuzamahanga ritegura kuva amakimbirane hagati yayo na Ukraine yatangira.

Mu mwaka ushize ryagabanyije ibihano ryemerera bamwe mu bakinnyi kutabuzwa uburenganzira bwabo, ahubwo bagahatana nk’abatagira igihugu na kimwe.

Christian

Recent Posts

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

5 minutes ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

25 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

46 minutes ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago