Amakuru dukesha BBC yavuze hari umugabo witwa Ddamulira Godfrey ukomoka muri Uganda wasanganwe ibihanga 24 by’abantu ashobora kuba yarakoreshaga mu kazi ke yita k’ubuvuzi ariko nyamara bigakekwa ko yaba ari nk’ibitambo by’abantu ahubwo.
Umuvugizi wa Polisi Patrick Onyango yavuze ko uwo ucyekwa, Ddamulira Godfrey, azaregwa bijyanye n’itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu.
Ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri na byo byasanzwe mu rusengero rwa Godfrey, mu nkengero z’umurwa mukuru Kampala wa Uganda.
Polisi iracyashakisha mu rusengero rwa Godfrey, yizeye kuhakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu.
Onyango yagize ati: “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu, [ribuza] umuntu kugira [gutunga] ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu.”
“Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”
Godfrey avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti rwatsi (yo mu bimera). Ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryitandukanyije na we.
Ubu si ubwa mbere hatahuwe ibintu nk’ibi biteye ubwoba muri Uganda mu byumweru bya vuba aha bishize.
Mu kwezi gushize, polisi yakuye ibihanga 17 by’abantu mu rusengero rwo mu karere ka Mpigi, rwagati muri Uganda, kari ku ntera ya kilometero hafi 41 uvuye i Kampala.
Uko gutahura ibihanga byombi kwavuzwe ko gufitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.
Abantu bamwe bo mu bihugu byinshi byo muri Afurika bemera ko imbaraga zidasanzwe zivuye mu bice by’umubiri w’umuntu zitera ishaba (zizana amahirwe), nk’urugero kuba umukire, cyangwa umuvumo ku banzi babo.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…