Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat yahungiye mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kuvuga ko hari abashatse kumwivugana.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Kanama 2024, Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat yatangaje ko yamaze guhunga igihugu kubera abantu bagerageje kumwica mu bihe byatambutse.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yise ibaruwa ngufi Yago yagize ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize, nkataka arko ntawanyumvise numwe. Umutima wanjye urababaye cyane arko numpamagara nzitaba, kuko Data yaragukoreye, Mama arakubyarira. Uganda ndabasabye munyakire.”
Uyu muhanzi ubifatanya n’Ubunyamakuru amaze iminsi avuga ko hari abantu bagiye bashaka kumwica, ibintu bimaze ngo isaga ine.
Yago kandi yagiye agirana ibibazo bitandukanye n’abanyamakuru bakora mu gisate cy’imyidagaduro, aho yagiye avuga ko bagenda bamuvugavuga ibintu we yagiye atakunze ndetse ko azabarwanya igihe cyose.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…